Urusenda

Gutegura Umurima

Gutegura Ubutaka

1. Kwinaza ingemwe

  • Guhitamo umurima no kuwutegura
  • Umurima mwiza wo guhumbikamo urusenga ni uwitegeye izuba kandi ukaba utarahinzwemo ibihingwa byo mu bwoko bumwe n’urusenda mu bihembwe by’ihingwa 3-4 byahise. Ubuhumbikiro bugomba kuba bugerwaho n’kayaga, buhitisha amazi amazi kandi bufite ubusharire bui mu rugero. Bugomba guhingwa mu bujyakuzimu bwa cm 20-30 bagakuramo amabuye, ibyatsi bibi n’ibisigazwa by’ibihingwa.
  • Ubuhumbikiro kand bugomba kuba butarangwamo n’uburwayi n’ibyonnyi. Bugomba kuba bwarashyizwemo ifumbire nziza y’imborera (kg 5/m2) ndetse n’ifumbire mvaruganda nka NPK 17-17-17 (g 20 /m2).
  • Hakorwa ubuhumbikiro bwigiye hejuru kuri m 1-1,2 m z’ubugari na cm 20 z’ubujyakuzimu.
  • Guhumbika no kwita ku buhumbikiro
  • Igipimo cy’umurama ukenewe ni kg 0.5-1 kuri hegitari imwe (1ha) cyangwa  (g 5-10 kuri are imwe (m 10x m10). Ni byiza kandi ko hakoreshwa umurama utarasaza kandi uturutse ahantu hizewe nko mu bigo bitunganya cyangwa bicuruza imirama.
  • Ku munsi wo guhumbika, ubutaka buhumbikwamo buraringanizwa maze bagahumbika ku mirongo baciye bakoresheje agate ku bujyakuzibu bwa cm 0.5. Umurama uterwa mu mirongo itandukanyijwe na cm 10-15 x cm 2, bamara gutera umurama bakawutwikiriza agataka gake. Nyuma y’ibyo, ubuhumbikiro babutwikiriza isaso y’ibyatsi byumye ubundi bakajya bavomerera ku buryo buhoraho.
  • Iyo imbuto zitangiye kumera (nka nyuma y’icyumweru kimwe), isaso ikurwaho, imimero ikarindwa izuba.
  • Iyo ingemwe zameze ari nyinshi mu buhumbikiro, ni byiza ko zicirwa kugira ngo urumuri rushobore kwinjiramo.
  • Iyo bibaye ngombwa, bashobora gukoresha imiti yica udukoko nka Mancozeb (g 2.5/Litiro y’amazi) na Lambda-Cyhalothrin (ml 1/L y’amazi).
  • Kugira ngo ingemwe zikomere neza, ni ngombwa kugabanya inshuro zo kuvomerera bityo ingemwe zikamenyera guhangana n’izuba buhoro buhoro mu gihe cy’icyumweru 1 cyangwa 2 mbere yo kugemura.

Icyitonderwa: Umurama ushobora kubibwa mu bihoho byabugenewe bya cm 7.5 z’umurambararo bikoze mu makoma y’insina cyangwa pulasitikie.Ibyo bihoho buzuzamo itaka rivanze n’ifumbire y’imborera nziza ku rugero rwa 2:1. Imbuto ebyiri ebyiri ziterwa muri buri gihohoi mu bujyakuzimu bwa cm 0.5-1c.

Iyo ingemwe zimaze kuzana amababi 2-3, urugemwe rumwe rwiza ni rwo rusigara mu gihoho urundi bakarurandura. Ni byiza na none guhumbika mu bikoresho byabugenewe (trays).

2. Guhitamo umurima wo guteramo no kuwutegura

Umurima mwiza wo guteramo urusenda ni umurima utarahinzwemo inyanya, intoryi, ibirayi, ibinyomoro n’itabi cyangwa ibindi bihingwa bwo mu bwoko bumwe mu bihembwe by’ihinga  3-4 byashize.

Ubutaka buhingwa bageza isuka hasi, bagakuramo ibikuri n’ibindi bisigazwa by’ibihingwa ubundi ubutaka bukaringanizwa neza. Ni byiza gutera ingemwe z’urusenda  mu mitabo ifite m1-1,20 z’ubugari n’uburebure bugereranyije no gusigaza inzira yo kunyuramo ya cm 40 z’ubugari.