Urusenda

Indwara n'uburyo bwo kurwanya udukoko

Indwara n'uburyo bwo kurwanya Udukoko

1. Kirabiranya (Ralstonia solanacearum)

Ubu burwayi bushobora gufata ibihingwa bimwe na bimwe mu murima cyangwa bigafata agatsiko k’ibihingwa mu murima

Ibimenyetso by’iyi ndwara ni ukuraba kw’igihingwa cyose kandi nta babi ryahindutse umuhondo. Udukoko dutera iyi ndwara dushobora kwihisha ahantu henshi kandi tubasha kuba mu butaka mu gihe kirekire cyane.

Ubu burwayi butizwa umurindi n’ubukonje ndetse n’ ubushyuhe. Urusenda ariko ntiruhangarwa n’indwara cyane nk’intoryi, ibirayi, itabi cyangwa inyanya. Guhinduranya imyaka si cyo gisubizo kuko udukoko tuyitera dushobora kwibera mu butaka mu gihe cy’imyaka myinshi kandi dufata amoko menshi y’ibihingwa n’ibyatsi byo mu muryango umwe n’urusenda.

Ifoto: Ibimenyetso bya kirabiranya ku rusenda

Kuyirwanya:

  • Guhinga ubwoko bushobora guhangana n’indwara niba buboneka
  • Kudahinga urusenda ahantu kirabiranya yayogoje
  • Kurandura ingemwe zarabye mu murima kugira ngo hagabanuke kwanduzanya kw’igihingwa n’ikindi;
  • Kurwanya iminyorogoto ijya mu mizi kuko yanduza kandi igakwirakwiza indwara ya kirabiranya
  • Gufumbira ubutaka n’ifumbire y’imborera bishobora gukuraho ibisigisigi bya kirabiranya mu butaka
  • Guhinduranya imyaka mu murima bifite akamaro gake kuko iyi ndwara yihisha henshi, ariko na byo byaba byiza hahinzwe ibihingwa bw’ubundi bwoko butandukanye n’urusenda.

2. Fizariyoze (Fusarium oxysporum f.sp. capsici)

Ibimenyetso by’indwara ya Fizariyoze y’urusenda birimo gucurama no guhinduka umuhondo ku mababi yo hasi, bigakurikirwa no kuraba kw’igihingwa cyose. Amababi y’urusenda rwafashwe aguma ku giti maze ibice by’igihingwa bigahindura ibara, cyane cyane igice cyo hasi cy’igihimba n’imizi.

Ifoto.Umurima w’urusenda rurwaye Fizariyoze.

Imiyege itera iyi ndwara iba mu butaka ubuziraherezo kandi ikwirakwizwa n’amazi avomerera. Ikunda kugaragara igihe habaye impinduka y’igipimo cy’ubushyuhe n’ubuhehere bw’ubutaka. Iyi ndwara ikura cyane ku gipimo cya dogere 24 kugeza kuri 27.Ubutaka buhehereye butuma iyi ndwara yororoka cyane. Iyi ndwara ntiboneka mu butaka bwumagaye ariko ikabya cyane mu butaka budahitisha neza amazi.

Kuyirwanya:

  • Guhinga ubwoko buhangara n’indwara niba buboneka
  • Gushyira ishwagara mu butaka no kwizera neza ko amazi ahita neza mu butaka.

3. Indwara y’imvura (Leveillula taurica)

Ibibara bijya kuba umuhondo bifata igice cyo hejuru ku buso bw’amababi. Ubuso bw’amababi butwikirwa n’ibintu bias n’ifu y’umweru cyangwa ibara ry’ivu. Indwara ikomeza kwiyongera ihereye ku mababi makuru ijyana ku mababi akiri mato maze amababi yose agashiraho. Ihunguka ry’amababi rijyana ku igabanuka ry’ingano ndetse n’umubare w’imbuto. Bituma imbuto zisa n’izokejwe n’izuba. Iyi ndwara itizwa umurindi n’ubushyuhe, ubuhehere n’igihe cy’izuba. Mikorobi zitera iyi ndwara zishobora no gufata intoryi n’inyanya. Kuvomerera baturutse hejuru bigabanya ubukana bw’iyi ndwara.

Kuyirwanya:

  • Guhinga ubwoko buhangara n’indwara niba buboneka

Gutera imiti ikoze muri Sirifire nka Copperoxychloride mu gihe ibimenyetso by’indwara bigitangira kugaragara

  • Kurandura no gutwika ibisigazwa by’ibihingwa nyuma y’isarura.

4. Indwara ziterwa na vurusi

Byaragaragaye ko hari indwara zigera kuri 17 ziterwa na virusi zifata urusenda.

Inyinshi muri izi ndwara zikwirakwizwa n’udukoko cyangwa  umurama urwaye inshuro nkeya bigaterwa n’uburyo bahinga. Ibimenyetso rusange bikubiyemo ibibara byishushanyije ku mababi, guhinduka umuhondo, ibibara bikoze uruziga, guta isura kw’amababi akaba mabi, kwihinahina kw’amababi no kugwingira kw’ibihingwa. Ubu burwayi bushobora gutuma imbuto zinanuka, zisa nabi cyangwa zigira ibibara bishushanyijeho mu ishusho y’uruziga.

Ifoto.Ibimenyetso by’indwara ziterwa na virusi ku rusenda

Uburyo bukoreshwa kenshi mu kugabanya indwara ziterwa na virusi harimo:

  • Guhinga ubwoko buhangara n’indwara niba buboneka
  • Guhitamo amatariki meza yo gutera kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’indwara
  • Kwegeranya ibihingwa kugira ngo ibyanduye nibivamo hagire ibisigara
  • Gukora uruzitiro rw’ibihingwa kugira ngo ikwirakwira ry’indwara rigabanuke
  • Gutera imiti y’amavuta mu kugabanya ikwirakiwizwa rya virusi ziterwa n’inda z’ibihingwa
  • Gukoresha isaso yirukana inda z’urusenda n’uduhunduguru.
  • Gukoresha umurama wizewe ko ari muzima.

5. Uduhunduguru twangiza urusenda(Frankliniella spp., Scirtothrips dorsalis, Thrips tabaci)

Muru rusange, uduhunduguru dutungwa n’igice cyo hejuru y’ubutaka cy’igihingwa, cyane cyane igice cyo hasi cy’amababi akiri mato, indabo n’imbuto. Kenshi zihisha munsi. Amababi arononekara bitewe n’uko udukoko tuyatobora tukanyunyuza amatembabuzi. Iyo indwara igitangira amababi y’urusenda agira igice gisa n’ivu akagira utubara duto duto twijimye twanduza igice cyo hasi. Uko indwara ikura ni ko amababi yihinahinira mu ruhande rwo hejuru nyuma akuma. Ibi bituma imbuto z’ urusenda zangirika. Kwangirika gukomeye gutuma amababi, imimero n’imbuto bihinduka bigsa n’ibyababuwe n’izuba.
Uduhunduguru dushobora gutuma ingemwe zikiri nto ziraba, amababi atinda gukura kandi akaba mabi bityo ibihingwa bikagwingira. Iyo uduhunduguru twangije imbuto zihindura isura zikazana ibirongo by’amabara bizitera ubusembwa butuma zitagurwa ku isoko cyane cyane iyo ari imbuto zigomba kugurishwa ku masoko yo hanze.

Iyo uduhunduguru dufashe ingemwe zikiri nto zimaze igihe gito zitewe bituma zitinda gukura. Uduhunduguru dukwirakwiza indwara iterwa na virusi y’ibibara by’inyanya ku rusenda. Ubwoko bw’uduhunduguru twitwa S. dorsalis dukwirakwiza indwara yo kwihinahina kw’amababi y’urusenda

Ifoto: Ubwone bw’uduhunduguru twangiza urusenda

Kuturwanya:

  • Udukoko tuzirana n’Uduhunduguru ni ngombwa ko dukoreshwa mu kuturwanya. Utw’ingenzi ni nk’ubwoko bw’utuvumvuri tw’umukara,  imiswa ihiga n’ibitagangurirwa
  • Uburyo busanzwe bwo kwita ku bihingwa ngo kuvomerera ku gihe no kubagara na byo bishobora kugabanya ubwandu ku rugero runaka. Igihe ubuhunduguru bwabaye bwinshi ni ngombwa gutera imiti yica udukoko nka  cypermethrin (ml 1/L 1 y’amazi) mu ntera ingana n’iminsi 15.

6. Inda zangiza urusenda

Inda zinyunyuza amatembabuzi mu gihingwa; muri rusange zikunda gufata igihingwa mu gihe cy’izuba no mu cyiciro cya nyuma cy’imikurire y’igihingwa. Ubwiza bw’umusaruro burangirika kubera ibibara by’umukara bifata imbuto z’urusenda. Inda zakora nka virusi.

Kuzirwanya:

Inda zangiza urusenda bazirwanya batera umuti wica udukoko nka cypermethrin (ml 1/L 1 y’amazi) mu gihe cy’intera y’iminsi 15.

8. Isazi zera (Bemisia tabaci, Trialeurodes vaporariorum)

Isazi zera zangiza urusenda mu buryo butatu. Isazi zera zikiri ntoya n’izikuze zinyunyuza amatembabuzi mu mababi. Zitungwa na yo hakiyongeraho kunyunyuza ibyagatunze igihingwa, kandi zigatera ibibara ku mababi yanduye. Izikiri ibyana  zisiga ku ababi umushongi umatira nk’isukari kenshi na kenshi bikwirakwira ku mababi mu gihe indwara ikabije. Uwo mushongi umatira utera ibindi by’umukara bisa nabi bigatuma amababi yose

ahinduka umukara bigakumira kwinjira k’urumuri mu gihingwa. Isazi zera nazo zikurura  indwara ziterwa na virus.

Kuyirwanya:

  • Mu duce isazi zera zateye indwara zituruka kuri virusi ni ngombwa kurinda ingemwe z’urusenda zitwikirizwa akayunguruzo kabugenewe kugeza igihe cyo kugemurwa. Ni ngombwa kwizera neza ko ako kayunguruzo gafunze neza.
  • Kubungabunga udukoko tuzirana n’isazi zera: amavubi, imiswa ihiga, ibinyugunyugu ni abanzi bakomeye b’isazi zera.
  • Aho bibaye ngombwa, batera umuti wa Neem (Soma Nimu). Umuti wa Neem urinda ibyana by’isazi zera gukura, birinda isazi zera nkuru kandi bikagabanya ubushobozi bw’isazi zera  bwo gutera andi magi.

9. Kubora kw’imitwe y’urusenda (Physiological disorder)

Igice cy’impera y’umutwe w’urusenda kireruruka kikenda kugira ibara ry’ikigina kandi kigasa n’igicukuye umwobo. Iyo urubuto rumaze gukura neza, ibyo bimenyetso birusahho kugaragara maze ibara ry’ahaboze rikijima rijya  kuba umukara.

ifoto: kubora kw’imitwe y’urusenda

Kuyirwanya:

  • Gufumbira ubutaka bongeramo ishwagara, dolomite, gypsum cyangwa ifumbire ikomoka ku matungo mbere yo guhumbika. 
  • Kuhira kenshi: urusenda rukomeza kurabya no kwera  mu gihe kirekire. Ni ngombwa rero ko ubutaka bwegereye imizi buhora bwuhirwa kugira ngo bukomeze guhehera.
  • Irinde inyongeramusaruro zikungahaye cyane kuri Azote. Azote ituma amababi akura cyane ariko imbuto ntizize. Ni ngombwa kongeramo kalisiyumu  ahubwo.