Urusenda

Gutera imbuto

Gutera imbuto

Ubusanzwe ingemwe z’urusenga zigemurwa nyuma y’iminsi 50-60 zihumbitswe. Ingemwe zifite ubuzima bwiza, zifite uruti rubyibushye n’amababi 4-5 mazima ni zo nziza zo kugemurwa.  Igihe cyiza cyo kugemura ingemwe ni amasaha yo mu gitondo cya kare cyangwa bugorobye kugira ngo ingemwe zikiri nto zitangirika kubera imirasire y’izuba. Mbere yo guterwa, ingemwe bazivomereza amazi ahagije kugira ngo imizi itangirika mu gihe cyo kuzigemeka. Ingemwe ziranduranwa n’akabumbe b’ubutaka gakikije imizi.

Mu kugemeka ni ngombwa ko hacukurwa imyobo yo guteramo ya cm 15 z’ubujyakuzimu. Hakurikiraho gushyira mu myobo ifumbire y’imborera yaboze yuzuye ikiganza neza igashyirwa muri buri mwobo ikavangwa neza n’ubutaka. Ifumbire ikenerwa ingana na kg 200-250/are ni ukuvuga Toni 20-25/ha. Intera isigara hagati y’ingemwe igombye kuba cm 45 na cm 60 hagati y’imirongo.