Urusenda

Kwita kumusaruro

Gufata neza umusaruro

1.Gushyira urusenda mu byiciro

Gushyira urusenda mu byiciro hakurikijwe  ibi bikurikira:

  1. Ibara ry’urusenda
  2. Ingano yarwo
  3. Icyiciro rugezeho rwera
  • Gupakira urusenda rutandukanye hakurikijwe ibyiciro rurimo mbere yo kurugeza ku isoko;

Urusenda rupfa ubusa bitewe n’umuhinzi rugera kuri 5-8%.Iyo rutashyizwe mu byiciro neza bikiri ku ruhande rw’umuhinzi urundi rungana na  4-5% rushobora kononekara

2.Gupakira

Urusenda rushobora gupakirwa mu bikoresho bitandukanye: nk’impapuro zikoze muri pulasitiki, ibikapu bikoze muri pulasitiki cyangwa mu bikarito bikoze mu mpapuro

3.Kubika urusenda

  • Urusenda rushobora kubikwa ahantu hafutse, hijimye, humutse mu gihe cy’umwaka wose.

Igipimo cy’ubushyuhe cy’aho urusenda rubitse kigira ingaruka mu ku ibara ry’urusenda kurusha uko rwahinduka bitewe n’urumuri, umwuka, ubwoko bw’igikoresho rubitsemo cyangwa kuba rubitse rukiri rwose cyangwa rukasemo uduce

4.Gutwara urusenda

Muri rusange abahinzi bageza urusenda ku isoko rya hafi barutwaye  mu ngorofani zikururwa n’ibimasa cyangwa imashini zikoreshwa mu buhinzi.

  • Kuva ku masoko rujyanwa hirya hino hakoreshwa imidoka zisanzwe cyangwa izagenewe gutwara imitwaro.

Iyo urusenda rupakiwe neza mu bikoresho byabugenewe, rukitabwaho neza igihe rupakirwa cyangwa rupakururwa mu modoka, kandi bigakorwa vuba  bituma hatononekara rwinshi

5. Gutunganya urusenda

Urusenda rushobora kuribwa rukiri rubisi cyangwa rwumye kandi rushobora gukorwamo ibiribwa bitandukanye nk’amasosi, ifu y’urusenda, shokola,.…