Urusenda

Amoko

Amoko y'Urusenda

URUSENDA (Capsicum spp.)

   

1.IRIBURIRO

Urusenda ni kimwe mu mboga z’ingenzi zihingwa mu Rwanda. Urusenda rwera neza ahantu hashyuha kandi rufata igihe kirekire mu mikurire yarwo. Urusenda rukunda ikirere gishyuha cyane kurusha inyanya kandi rukazirana n’urubura. Ubushyuhe buri hagati ya doger 5 na 15 butuma urusenda rudakura neza. Igipimo cy’ubushyuhe bugera kuri dogere 24 ni cyo cyiza ku moko menshi y’urusenda rw’ibara ry’icyatsi kibisi.  Nyamara n’ubwo igihingwa cy’urusenga gisaba ubushyuhe, iyo buri hejuru cyane na byo birugiraho ingaruka mbi. Ubushyuhe buri hejuru ya dogere 32 by’umwihariko igihe ubushyuhe burimo imiyaga butuma indabo zihina zigahunguka n’imbuto zikaba nkeya. Iyo igipimo cy’ubushyuhe kirenze dogere 35 cyane cyane iyo bihuriranye n’umuyaga wo mu zuba imbuto z’urusenda zihindura isura kandi zikababurwa n’izuba.

Kimwe n’andi moko menshi y’ibihingwa, urusenga rushobora guhingwa mu butaka butandukanye ariko cyane cyane rukera neza mu butaka buvanze bw’urusenyi n’inombe. Urusenda rusaba ubutaka bufite ubusharire buri hagati ya  5.5 na  7.0. Ubutaka buhingwamo urusenda bugomba kuba bufite imiyoboro y’amazi meza

kandi bubasha kuyabika. Bugomba kandi kuba buhitisha neza amazi kandi bwifitemo n’ubushobozi bwo kugumana amazi akenewe. Ubwo butaka bugomba kuba burimo ifumbire ihagije kandi ari isi ndende, bufite ubujyakuzimu buri hejuru  ya cm 40.

2. AMOKO Y’URUSENDA

Urusenda rukaze rwiganje henshi ku isi mu bucuruzi bw’indyoshyandyo naho urusenda rudakaze ruzwi nka Puwavuro rwakwiriye hose nk’igihingwa cyo mu bwoko bw’imboga kandi cyinjiza amafaranga ku bahinzi baciriritse mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’u Rwanda rurimo.

Amoko 5 y’urusenda ahingwa mu Rwanda yo mu bwoko bw’urusenda rukaze ni aya akurikira

Kamurari- C. frutescens

  • C. chinense- Pilipili

C. baccatum- Urusenda rurerure

C. pubescens

 

C. annuum(rumwe rurakara urundi ntirukara) ni yo moko ahingwa cyane muri rusange.